Umunyabugeni watangaje benshi akoresha Artificial Intelligence mu kurema abashaje mu mideli – BBC

0

Iminota 52 iraheze

Ahavuye isanamu, Malik Afegbua/SlickCity

Amashusho y’ubugeni arimo gukorwa hifashishijwe ubuhanga bwa artificial intelligence (AI) ntabwo avugwaho rumwe, ariko Malik Afegbua umuhanga mu gukora amashusho wo muri Nigeria arimo gutuma twibaza niba ubu buhanga butatuma abantu barema isi n…….

npressfetimg-766.png

Iminota 52 iraheze

Ahavuye isanamu, Malik Afegbua/SlickCity

Amashusho y’ubugeni arimo gukorwa hifashishijwe ubuhanga bwa artificial intelligence (AI) ntabwo avugwaho rumwe, ariko Malik Afegbua umuhanga mu gukora amashusho wo muri Nigeria arimo gutuma twibaza niba ubu buhanga butatuma abantu barema isi nshya – aha yatunganyije abantu bashaje ariko bambaye mu buryo ‘bugezweho’.

Ukiyabona, amashusho ye wakwibaza ko ari ayafotowe abantu bari mu gikorwa cyo kumurika imideri, ariko nyamara aba si abantu ba nyabo.

Ahubwo, ni amafoto avuye mu ntekerezo ze ashyira mu ngiro akoresheje software ya AI, akerekana abantu bakuze ariko baboneka nk’abamurikamideri bagezweho.

Yari abizi neza ko yakoze ikintu kidasanzwe ubwo yayashyiraga ku mbuga nkoranyambaga. Cyane cyane ubwo yari amaze gutungura Ruth Carter umuhanga mu bijyanye na ‘Costume design’ uri inyuma y’imyambarire yo muri filimi za Black Panther.

Ku byakozwe na Malik, Ruth yanditse kuri Instagram ati: “Ibi birarenze”.

Ahavuye isanamu, Malik Afegbuna/SlickCity

Uru ruhererekane rw’amashusho, Malik yarwise Fashion Show For Seniors, rwatumye abantu ibihumbi barutangaho ibitekerezo byabo.

Rwakunzwe (likes) kandi n’abarenga 100,000 ku mbuga nkoranyambaga, akazi ka Malik nta gushidikanya ko katangaje benshi mu isi. Ariko harakibazwa niba umurimo ukozwe na mudasobwa utageramiye ububasha bwa muntu bwo guhanga ibishya. Hari kandi n’ibibazo by’ikinyamwuga.

Uyu munyabugeni Malik, we yitonze cyane abibona ukundi.

Ahavuye isanamu, Malik Afegbua/SlickCity

Mu gihe twari tugiye gutangira kugirana ikiganiro, Malik Afegbua yicaye mu biro bye i Lagos muri Nigeria, umuhungu we w’imyaka ibiri yahise yinjira araturogoya.

Malik ati: “Yavutse ari intyoza kandi ibintu byose akora ni iby’ikoranabuhanga. Ubu azi gukoresha telephone na iPads.”

Biraboneka ko arimo guha urukundo rwe rw’ikoranabuhanga n’ubugeni umuhungu we, ariko se ni iki cyatumye uyu mugabo warangije kaminuza mu bya business ajya mu bugeni n’ikoranabuhanga?

Ati: “Hari umuntu wampaye camera aho rero niho byose byatangiye.”

Yabaye umuntu ukora za filimi kandi n’ubu akora za documentaires, amashusho yamamaza hamwe n’imurika ry’amashusho y’ikoranabuhanga rya ‘virtual reality’. Abona kandi ko ukuzamuka kuri kuboneka kwa AI ari ikintu gishya kigiye kuyobora ubugeni.

Muri ibi yakoze, yabibonyemo uburyo bwo kurwanya ibyo we abona nko gusiga inyuma abantu bashaje kandi yifuza kurwanya imyumvire imwe n’imwe ku gusaza.

Ati: “Sindigera mbona imurikamideri ry’abantu bakuze, kandi bariho – none kubera iki?”

Ahavuye isanamu, Malik Afegbua/SlickCity

Icyo adashidikanyaho ni uko ari abantu ba nyabo bashaje, hakaba n’abantu koko bakora imideri, batari aba yakoze yifashishije AI.

Ariko kuri Malik ubutumwa aya mashusho yakoze atanga nibwo bukomeye.

Yizera ko ashobora gutuma abantu batekereza ngo: “Ese uwatangira gukora ibi bintu muri ubu buryo?”

Ahavuye isanamu, Malik Afegbua/SlickCity

Hari benshi bagiye banenga cyane gukoresha AI mu bugeni, bashingira ku kwibaza niba mudasobwa zishobora koko gusimbura gutekereza no kurema ibishya kwa muntu, ariko Malik we abona AI nk’amahirwe ku iterambere ry’ubugeni.

Software ya AI ikoresha amagambo y’ingenzi (bita prompts) cyangwa amashusho ihawe n’umunyabugeni, igakora ishusho runaka ishingiye ku makuru yahwe.

Ibyo Malik arimo gukora ni ukwigisha AI kurushaho kunoza ibyo itanga, ariko muri ibyo arimo kugira ibyo avumbura.

Ati: “Artificial intelligence itwigiraho kandi ikigira kuri World Wide Web (www). Nanjye ngerageza kuyigiraho. Ngerageza kwiga kuyivugisha, no kuvugana nayo neza ngo itange ibyo twiteze.”

Ahavuye isanamu, Malik Afegbua/SlickCity

Mu gukora amashusho ya Fashion Show for Seniors, Malik yagerageje kenshi amashusho menshi atangwa na AI – agakoresha atatu atandukanye mu kubona ibisubizo bitandukanye – mu kugera ku ishusho igaragara neza neza “nk’umunyamideri” yifuza.

Ati: “Nkunda imideri, kandi igihe cyose nkunda gushakashaka. Nashakaga kuvanga imideri gakondo ya Nigeria hamwe n’ikindi kintu cy’ahazaza, ikintu cy’ahazaza muri Africa.”

Irindi tsinda ry’amafoto, avuga ko naryo rishingiye ku gutekereza ibizaza – nubwo kandi ririmo n’ibintu byo mu myaka 250,000 ishize.

Afatiye urugero ku myambarire y’ingabo za Wakanda ziboneka muri Black Panther, amashusho nawe yakoze yavuze ko agaragaza abantu ba Ngochola, ubwami bw’intekerezo bwa cyera muri Africa.

Ahavuye isanamu, Malik Afegbua/SlickCity

Ahavuye isanamu, Malik Afegbua/SlickCity

Biraboneka neza ko Malik Afegbua ari umuhanga rwose mu gukoresha AI mu bugeni, ariko yemera ko abafite impungenge z’ikoreshwa ryayo hari aho bafite ishingiro.

Vuba aha hari ibirego byavuzwe ko ibihangano by’umwimerere by’abandi banyabugeni bikoreshwa – nta burenganzira basabwe – mu gukurwamo ibindi byacuzwe muri ubu buryo.

Malik avuga ko adakoresha ubu buryo, ariko ko azi neza ko AI ishobora gukoreshwa gutyo.

Ati: “Iyo bigeze kuri AI hari ibibazo byinshi bya kinyamwuga mu kwiba akazi kakozwe n’abandi mu gukora ibintu byinshi bitandukanya. Ni igikoresho – kandi igikoresho cyose gishobora gukoreshwa mu buryo butari ubwa kinyamwuga.”

Ariko biraboneka ko amashusho yakozwe na AI ari mu akenewe cyane, hashtag ya #AIfilter kuri TikTok iheruka kurebwaho inshuro miliyari 1,3 aho abantu bagiye bashyiraho amafoto ya selfies maze AI ikayabasubiza ahinduye mu buhanga bwayo.

Ahavuye isanamu, Malik Afegbua/SlickCity

Malik Afegbua we afite ikizere ku bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga mu bugeni.

Ati: “Ntekereza ko bizagenda bimera neza kuko ubuhanga bwabyo bugenda bukomera. Imashini zikomeza kugenda zimera neza.

“Ntekereza ko bizafasha kunoza uburyo bwo kubara inkuru no kwerekana ishusho ya Africa ubu, kuko ituma ibintu bigaragara kandi bigera kuri benshi kurushaho.”

Ahavuye isanamu, Malik Afegbua/SlickCity

Muri uwo mujyo, Malik arateganya gukomeza gukora andi mashusho y’abantu bashaje.

Arashaka gukoresha ikoranabuhanga rya AI mu gufasha kongera gutekereza ibishoboka uyu munsi n’ejo hazaza.

Amafoto yose yatangiwe uburenganira na Malik Afegbua/SlickCity.

Source: https://news.google.com/__i/rss/rd/articles/CBMiI2h0dHBzOi8vd3d3LmJiYy5jb20vZ2FodXphLzY0MzI5NTM00gEnaHR0cHM6Ly93d3cuYmJjLmNvbS9nYWh1emEvNjQzMjk1MzQuYW1w?oc=5

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *